PAGES

Wednesday, January 18, 2012

Perezida Kagame atanze ikimenyetso cyiza, akwiye gushyigikirwa.

Niba koko Kagame yafashe icyemezo ndakuka cyo gufata bariya basilikari bakuru, bagahagarikwa ku mirimo yabo, hagamijwe kubashyikiriza ubutabera, nimureke twemere ko Perezida wacu akoze igikorwa cya gitwari maze tubimushyigikiremo.

Tumaze igihe twamagana AGATSIKO K’ABASAJYA bigaruriye Perezida Kagame, bakamugira inama zimuyobya, bagasahura igihugu mu nyungu zabo gusa, bagatoteza rubanda, bakicira ubusa abaturage….Bariya basilikari bafashwe nta munyarwanda uyobewe amahano bakoze.
 
I.Agatsiko k’Inkozizibibi

Nk’uko twakomeje kubisakuza, mu Rwanda hari Agatsiko twise ak’Indobanure z'Abasajya b’Inkozizikibi. Ntitwabaga tugamije kuvuga abantu bose babaye Uganda, ahubwo twabaga tuvuga agatsiko gato twamagana kubera ibyaha bikomeye gakomeje gukora birimo n’ ubwicanyi ndengakamere bakorera abaturage. Aba basilikari bakuru 4 bafashwe nibo mutima n’umutwe w’ako GATSIKO ! 
 
1. Lt Gen Fred Ibingira

(1)Azwiho kuba yarishe urw’agashinyaguro Musenyeri Phocas Nikwigize wayoboraga Diyosezi gatolika ya Ruhengeri kandi n’ubu akaba atarabihanirwa.

(2)Yayoboye ubwicanyi bwatsembye Abahutu i Kibeho taliki ya 22 Mata 1995.
 
(3)Yagize uruhare rukomeye cyane mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abahutu muri Kongo.
 
(4)Ibikorwa byose by’iyicarubozo byagiriwe abanyarwanda benshi bagiye bafungirwa ahantu hatazwi (nko kwa Gacinya) kuva FPR yafata ubutegetsi, Fred Ibingira  aba abirimo ndetse abiyoboye.
 
(5)Arashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cya Espanye bumushinja na none kuba yarishe abaturage b’abasivili mu Bugesera, ku Mayaga, n’i Butare mu 1994.

2. Brig. Gen.Wilson Gumisiriza

(1) Arashinjwa kuba yarishe Abasenyeri batatu ba Kiliziya gatolika n’abandi bihayimana  yarasiye i Gakurazo mu ijoro ryo ku italiki ya 5 Kamena 1994. Iki cyaha cyababaje benshi kandi n'ubu batacyategereje ko abagikoze bahanwa n'amategeko atari ibya nyirarureshwa.
 
(2) Arashinjwa kandi kwica no gutoteza abaturage ku buryo bukabije mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.

(3) Na we arashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
 
3. Colonnel Dan Munyuza
 
(1)Arashinjwa n’umucamanza w’umusipanyolo kuba yaragize uruhare mu kwica abasivili b’abanyakongo n’impunzi z’Abahutu zari ku butaka bwa Kongo.
 
(2)Arashinjwa kandi kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurimbura abaturage b’i Byumba mu gihe cy'intambara.
 
II Uko ari bane ni « abateroriste »
 
Amakuru dufite twatangira  n’ibimenyetso aratwemeza ko :
 
(1)Aba Bajenerali aribo bari inyuma y’amagerenade yakomeje guterwa mu mugi wa Kigali guhera mu ntagiriro y’umwaka wa 2010. Icyo bari bagamije ngo ni ugutera Perezida Paul Kagame ubwoba no kumwumvisha ko ari bo bamugize, ko atabafite umutekano we n’uw’igihugu wahungabana cyane.
 
(2) Aba bajenerari nibo bakomeje gukora ibikorwa byangisha abaturage ubutegetsi nko kurya ruswa bikabije, ngo ndetse muri iki gihe bari basigaye bafite gahunda izwi na bose yo kubonanira (RDV)  n’abaturage bagomba kubaha ruswa muri Serena Hotel. Kandi ngo ruswa bemera gufata iba itubutse cyane, ibarirwa mu mamiliyoni menshi. Bigize abacamanza b’ikirenga, bivanga mu mikorere y’Ubutabera, bavangira abandi bayobozi, mbese bazi ko bafite ubudahangarwa bakaba bari hejuru y’amategeko, ni uko bagakora ibyo bishakiye byose bibangamiye uburenganzira bw'abandi benegihugu ntacyo bikanga .
 
(3) Aba basilikari ntabwo bari bakigirira Perezida Kagame icyizere , bikagaragazwa no kumuvuga nabi igihe babaga biherereye ndetse ntibari bakinatinya kuvugira hirya iyo mu tubari ibyerekeye kumukura ku butegetsi mu buryo bwa kudeta isesa amaraso.
 
(4) Aba bajenerali bari abanyagitugu bazwi na bose, iterabwoba n’ubugome bukabije akaba ari byo bashyira imbere, Rubanda ikabibangira bikomeye. Ni “abateroriste “bujuje ibyangombwa, ni uko bazwi mu gihugu, ni uko bafatwa na Rubanda.
 
(5)Muri make aba bajenerari bari bamaze kuba “un danger public”. Niba Kagame yiyemeje kubafata akabashyikiriza ubutabera ni uko yenda atangiye kubona ko ari ngombwa guhindura politiki y’iterabwoba Abanyarwanda badakunze kandi barambiwe. Icyo twamusaba ni uko yakomereza aho, kariya Gatsiko kose k’Abateroriste akakagendera kure, akarenganura abaturage barengana, ari abafunze ndetse n’abakomeje kurindagirizwa iwabo mu ngo .
 
Umwanzuro:
 
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, n’ubundi twari dusanzwe tuzi ko amahano yose atagira ingano akorerwa mu Rwanda atari wowe aturukaho. Ibohore kuri ako gatsiko k’abagizibanabi, utabare abanyarwanda katahwemye kurenganya maze urebe ngo Abanyarwanda baragukunda, bakitabira gufatanya nawe kubaka u Rwanda rujya mbere mu mahoro, muri demokarasi, mu bwigenge, mu butabera  no mu iterambere. Imana ikurinde.
 
Zelote Mahoro.

No comments:

Post a Comment