Niba koko Kagame yafashe icyemezo ndakuka cyo gufata bariya
basilikari bakuru, bagahagarikwa ku mirimo yabo, hagamijwe
kubashyikiriza ubutabera, nimureke twemere ko Perezida wacu akoze
igikorwa cya gitwari maze tubimushyigikiremo.
Tumaze igihe twamagana AGATSIKO K’ABASAJYA bigaruriye Perezida
Kagame, bakamugira inama zimuyobya, bagasahura igihugu mu nyungu zabo
gusa, bagatoteza rubanda, bakicira ubusa
abaturage….Bariya basilikari bafashwe nta munyarwanda uyobewe
amahano bakoze.
I.Agatsiko k’Inkozizibibi
Nk’uko twakomeje kubisakuza, mu Rwanda hari Agatsiko twise
ak’Indobanure z'Abasajya b’Inkozizikibi. Ntitwabaga tugamije kuvuga
abantu bose babaye Uganda, ahubwo twabaga tuvuga agatsiko gato
twamagana kubera ibyaha bikomeye gakomeje gukora birimo n’ ubwicanyi
ndengakamere bakorera abaturage. Aba basilikari bakuru 4 bafashwe nibo mutima n’umutwe
w’ako GATSIKO !
1. Lt Gen Fred Ibingira
(1)Azwiho kuba yarishe urw’agashinyaguro Musenyeri Phocas
Nikwigize wayoboraga Diyosezi gatolika ya Ruhengeri kandi n’ubu akaba
atarabihanirwa.
(2)Yayoboye ubwicanyi bwatsembye Abahutu i Kibeho taliki ya 22 Mata 1995.
(3)Yagize uruhare rukomeye cyane mu bwicanyi bwa Jenoside yakorewe Abahutu muri Kongo.
(4)Ibikorwa byose by’iyicarubozo
byagiriwe abanyarwanda benshi bagiye bafungirwa ahantu hatazwi (nko kwa
Gacinya) kuva FPR yafata ubutegetsi, Fred Ibingira aba
abirimo ndetse abiyoboye.
(5)Arashakishwa n’ubutabera bw’igihugu cya Espanye bumushinja
na none kuba yarishe abaturage b’abasivili mu Bugesera, ku Mayaga, n’i
Butare mu 1994.
2. Brig. Gen.Wilson Gumisiriza
(1) Arashinjwa kuba yarishe Abasenyeri batatu ba Kiliziya gatolika n’abandi bihayimana yarasiye i Gakurazo mu ijoro ryo ku italiki ya 5 Kamena 1994. Iki cyaha
cyababaje benshi kandi n'ubu batacyategereje ko abagikoze bahanwa n'amategeko atari ibya nyirarureshwa.
(2) Arashinjwa kandi kwica no gutoteza abaturage ku buryo bukabije mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu.
(3) Na we arashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
3. Colonnel Dan Munyuza
(1)Arashinjwa n’umucamanza
w’umusipanyolo kuba yaragize uruhare mu kwica abasivili b’abanyakongo
n’impunzi z’Abahutu zari ku butaka bwa Kongo.
(2)Arashinjwa kandi kuba yaragize uruhare rukomeye mu kurimbura abaturage b’i Byumba mu gihe cy'intambara.
II Uko ari bane ni « abateroriste »
Amakuru dufite twatangira n’ibimenyetso aratwemeza ko :
(1)Aba Bajenerali aribo bari inyuma
y’amagerenade yakomeje guterwa mu mugi wa Kigali guhera mu ntagiriro
y’umwaka wa 2010. Icyo bari bagamije ngo ni ugutera Perezida
Paul Kagame ubwoba no kumwumvisha ko ari bo bamugize, ko atabafite
umutekano we n’uw’igihugu wahungabana cyane.
(2) Aba bajenerari nibo bakomeje gukora ibikorwa byangisha abaturage ubutegetsi nko kurya ruswa bikabije, ngo ndetse muri iki gihe bari basigaye
bafite gahunda izwi na bose yo kubonanira (RDV) n’abaturage bagomba kubaha ruswa muri Serena Hotel.
Kandi ngo ruswa bemera gufata iba itubutse cyane, ibarirwa mu
mamiliyoni
menshi. Bigize abacamanza b’ikirenga, bivanga mu mikorere
y’Ubutabera, bavangira abandi bayobozi, mbese bazi ko bafite
ubudahangarwa bakaba bari hejuru y’amategeko, ni uko bagakora ibyo
bishakiye
byose bibangamiye uburenganzira bw'abandi benegihugu ntacyo bikanga .
(3) Aba basilikari ntabwo bari
bakigirira Perezida Kagame icyizere , bikagaragazwa no kumuvuga nabi
igihe babaga biherereye ndetse ntibari bakinatinya kuvugira hirya
iyo mu tubari ibyerekeye kumukura ku butegetsi mu buryo bwa kudeta
isesa amaraso.
(4) Aba bajenerali bari abanyagitugu
bazwi na bose, iterabwoba n’ubugome bukabije akaba ari byo bashyira
imbere, Rubanda ikabibangira bikomeye. Ni
“abateroriste “bujuje ibyangombwa, ni uko bazwi mu gihugu, ni uko bafatwa na Rubanda.
(5)Muri make aba bajenerari bari bamaze kuba “un danger public”.
Niba Kagame yiyemeje kubafata akabashyikiriza ubutabera ni uko yenda
atangiye
kubona ko ari ngombwa guhindura politiki y’iterabwoba Abanyarwanda
badakunze kandi barambiwe. Icyo twamusaba ni uko yakomereza aho, kariya
Gatsiko kose k’Abateroriste akakagendera kure,
akarenganura abaturage barengana, ari abafunze ndetse n’abakomeje
kurindagirizwa iwabo mu ngo .
Umwanzuro:
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika,
n’ubundi twari dusanzwe tuzi ko amahano yose atagira ingano akorerwa mu
Rwanda atari wowe aturukaho. Ibohore kuri ako gatsiko
k’abagizibanabi, utabare abanyarwanda katahwemye kurenganya maze
urebe ngo Abanyarwanda baragukunda, bakitabira gufatanya nawe kubaka u
Rwanda rujya mbere mu mahoro, muri demokarasi, mu bwigenge,
mu butabera no mu iterambere. Imana ikurinde.
Zelote Mahoro.
No comments:
Post a Comment